Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, Nibwo mu Karere ka Kamonyi, umugabo witwa Bucyanayandi Evaritse wari mu bantu batatu bari baheze mu kirombe yakuwemo ariko aza kwitaba Imana agejejwe ku Bitaro.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yakuwemo agihumeka ariko amaguru adakora neza nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rukoma, Mandela Innocent, avuga ko uyu yagejejwe ku Bitaro ariko akaza kwitaba Imana nkuko Umuseke ubitangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent avuga ko abagwiriwe n’ikirombe ari Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43, na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 .
Gitifu avuga ko abo bose nta yindi myirondoro y’aho bakomoka bari babona.
Ati “Twitabaje amaboko y’abaturage kugira ngo babavanemo birananirana, biyambaza imashini ya za Kampani ariko abazikoresha bakaba batarabageraho kugeza ubu.”
Kugeza ubu babiri bakiri muri iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Murambi, Umurenge wa Rukoma baracyashakishwa.
Like This Post?
Related Posts