Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze zivuga ko muri iki gihe betting ari ikindi kintu gishya gishobora kwigarurira intekerezo n’imigirire y’abayikora kenshi kugeza ubwo bahindutse imbata zayo.
Nk’uko abahanga mu by’imitekerereze babivuga, kuba imbata y’ikintu ni ugutakaza ubushobozi bwo gusesengura; ibyiza n’ibibi, niba ubikora kenshi cyangwa gacyeya, n’inyungu n’igihombo avana muri icyo kintu, ariko mu by’ukuri aba akora kenshi.
Raporo ku bushakashatsi bwakozwe na Polisi ya Nigeria yiswe Nigerian pollster Noi Polls igaragaza ko mu baturage miliyoni 190 batuye iki gihugu, hafi 1/3 ni ukuvuga miliyoni 60 bakina imikino y’amahirwe izwi nka Betting.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko mu bakina imikino y’amahirwe cyane ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, kuko rwihariye 1/3 cy’abaturage bose batuye iki gihugu. Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi mikino y’amahirwe guverinoma ihomberamo miliyari 600 z’ama Naira (asaga miliyari 2 z’amadorari ya Amerika) aba yaturutse mu baturage batega nyuma bagatsindwa.
Muri rusange aha muri Nigeria buri rubyiruko rubarwa ko rutakaza amafaranga 300 y’ama Naira (Angana n’a 0.78 by’idorari rya Amerika) buri musi muri Betting. Ibi ngo sibyo bihangayikishije leta cyane ahubwo, ihangayikishijwe n’umubare munini w’abatsindwa muri iyi mikino bikarangira biyahuye.
Imibare itangazwa na polisi ivuga ko byibura buri kwezi babarura abantu 50 bapfa biyahuye kubera guhomba imitungo baba bashoye mu mikino y’amahirwe.
Mu rutonde rurerure rw’amazina yatanzwe na Polisi harimo nk’uwitwa Noble Adelakun w’imyaka 30 y’amavuko wiyahuye nyuma yo guhomba amafaranga 50,000 by’amadorari yakoreshaga ubucuruzi mu mukino waraye ubaye ubwo Ikipe ya Paris Saint Germain yatsindaga Atlanta muri UEFA Champions league.