Bamwe mu baturage biganjemo abagore mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, Bavuga ko muri iki gihe cy'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, hari byinshi byishimirwa byagezweho harimo kuba abagore barahawe uburenganzira, busesuye muri byose biganisha ku iterambere ry’igihugu ndetse bagira n’uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.
Uko kwimakaza uburinganire ni urugendo rwatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 1994, nyuma y’aho Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa.
Si muri uyu Murenge wa Gishari ibi bishimangirwa kuko ni intero imwe iterwa hirya no hino mu gihugu bitewe nuko mbere abagore bari barakandamijwe ku buryo nta burenganzira bagiraga ku mitungo, bakabuzwa kwiga ndetse ntibemererwaga gufunguza konti muri Banki ntibanahabwe n’akazi mu nzego zimwe na zimwe. Ibyo biri muri byinshi byahinduwe mu myaka 30 ishize.
Uko gukandamiza abagore bagahezwa muri sosiyete kandi byari byaratijwe umurindi na Politiki mbi yariho muri Jenoside na mbere yayo aho uwari Minisitiri w’Umuryango no Kurengera Abagore, Nyiramasuhuko Pauline, yagize uruhare muri Jenoside ndetse ubwe yatanze itegeko ry’uko Abatutsikazi bafatwa ku ngufu bakanicwa.
Kuri ubu umugore yatejwe imbere ndetse ashyirirwaho n’amategeko amurengera.
Mu kiganiro bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishari bagiranye na BTN, bavuga ko hambere wasangaga umugore arazwa ku nkeke ntahabwe ubutabera ariko ubu ntawe igihohoterwa ngo abiceceke kubera ijambo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
Mu kiganiro bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishari bagiranye na BTN, bavuga ko hambere wasangaga umugore arazwa ku nkeke ntahabwe ubutabera ariko ubu ntawe igihohoterwa ngo abiceceke kubera ijambo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
Mukeshimana wo mu Kagari ka Ruhimbi, yagize ati" Mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, wasangaga umugore ntajambo ahabwa, akubitwa akarira akihanagura ntabe yatanga ikirego cye mu buyobozi ariko kubera ubuyobozi bwiza ntibikiba kuko wasanga mbere ubuyobozi butiza umurindi abagabo babahohoteraga".
Pauline Mukankwiro, Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza Mu nama y'Igihugu y'Abagore " CNF" mu Karere ka Rwamagana, yatangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko aho umugore ageze mu iterambere mu Karere ka Rwamagana hashimishije bitewe n'imyumvire asigaye afite irimo gukura amaboko mu mifuka akiteza imbere ntagutega amaboko.
Agira ati" Harashimishije! Umugore wa none atandukanye cyane n'uwakera aho wasangaga adahaguruka ngo akore ahubwo ubu ashishikajwe no kwiteza imbere adateze amaboko".
Mukankwiro akomeza avuga ko umugore akwiye guhaguruka agafatanya n'uwo bashakanye kubaka umuryango no guteza imbere igihugu muri rusange aho guhora mu makimbirane kuko ntakiza cyayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, NTWARI Emmanuel avuga ko uruhare rw'umugore mu iterambere ry'igihugu mu murenge ayoboye rushimishije cyane kuko usanga atagisigwa mu buriri n'uwo bashakanye cyangwa ngo yirirwe mu matiku cyangwa ngo yirengagize inshigano ze nk'umubyeyi.
Ati" Uruhare rw'umudamu wo mu Murenge wa Gishari mu iterambere ry'igihugu rurashimishije cyane kuko kugeza ubu ntiwamusanga mu matiku kuko ubu yamaze kuba mutima w'urugo".
Gitifu Ntwari yaboneyeho gusaba Abagabo kwimakaza ihame ry'uburinganire ntakwitarutsa inshingano ze ngo atsikamire uburenganzira bw'umufasha we.
Umurenge wa Gishari, ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana ukaba ufite utugari Turindwi turimo Kavumu,Binunga,Bwinsanga,Kinyana,Gati,Ruhunda na Ruhimbi
Like This Post?
Related Posts