Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, habereye impanuka y'imodoka na moto yasize umugenzi akometse ku buryo bukabije.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba, batangarije BTN ko yatewe n'imodoka y'abagenzi iri mu bwoko bwa Hiace yari ifite umuvuduko mwinshi ihita igonga moto hanyuma umugenzi wari uriho agwa hasi.
Umwe muri bo ati" umushoferi w'iyi modoka niwe munyamakosa cyane kuko yaje afite umuvuduko bituma agonga moto umugenzi wariho agwa hasi"
Umugabo witwa Mugwaneza Faustin wayibonye yabwiye BTN ko Imana yahabaye kugirango uyu mugenzi atahasiga ubuzima nubwo inyama zari zavuyeho zigasandarira mu muhanda.
Agira ati" Ntababeshye habaye Imana kugirango uyu mugenzi adapfa nubwo inyama zo ku kaguru ziyomoye ku magufa abaganga bagakora iyo bwabaga bakazisubizaho".
Kwizera Emmanuel wari utwaye uyu mugenzi kuri moto yatangarije BTN ko ubwo iyi mpanuka yabaga yahise ata ubwenge gusa ariko nanone kubwo ntawapfuye akaba ashishimira Imana.
Motari ati" Imodoka yankubise nta ubwenge pe! Gusa maze kubona ko uwo nari ntwaye adapfuye nahise nshimira Imana yaturokoye".
Umumotari utifuje ko isura n'amazina bye bigaragara mu itangazamakuru kubwo impamvu ze bwite, yasabye ubuyobozi bufite inshingano abakoresha n'abagendera mu muhanda guhagurukira ihohoterwa abatwara moto, amagare n'abanyamaguru bakorerwa n'abashoferi aho avuga ko babavugiriza amahoni mu matwi ndetse bakanahutazwa.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kubaza icyaba cyateye iyi mpanuka Polisi y'Igihugu , Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntibyamukundira.
Ikindi kandi kigarukwaho n'abaturage nuko muri uyu muahnda hagaraga akajagari k'abaparikamo cyane bigatuma aho ibinyabiziga binyura haba hato.
Umugenzi yahise ajyanywa ku Bitaro bya Kibagaga ngo ubuzima bwe bukurikiranywe.
Like This Post?
Related Posts