Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, Nibwo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka n'igare.
Amakuru avuga ko umunyonzi wari utwaye iryo gare hamwe n’umukobwa yari atwaye bahise bapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu munyonzi n’umukobwa yari atwaye bari bagiye mu Karere ka Musanze.
Yagize ati “ Bari bagiye i Musanze bahura n’imdoka yavaga i Musanze ijya i Kigali bahita bayigwamo irabagonga bahita bapfa.”
Yongeyeho ko imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.
Like This Post?
Related Posts