Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi 2024, Nibwo Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora [RCS] rwemeje urutonde rw’abakozi basabirwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranyweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi, anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga.
CSP Kubwimana Thérèse, Umuvugizi wa RCS, aherutse gutangariza itangazamakuru ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi nyuma y'inkuru yavugaga ko hari abacungagereza bafungiye mu Igororero rya Rwamagana bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera gufungirwa impamvu batazi.
Icyo gihe amakuru yavugaga ko abo bacungagereza bigaragambije bakiyicisha inzara bose hamwe bageraga ku 135. Barimo abacungagereza bakomoka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo nkuko Umuryango ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Abo bivugwa ko batangiye kwigarambya biyicisha inzara bemeza ko bazarya aruko babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugezaho icyo bita “Akarengane” kabo.
Byavuzwe ko hari bamwe muri bo bafungiwe kugirana umubano wihariye n’abagororwa n’ibindi bakoze binyuranye n’amategeko abagenga.
Like This Post?
Related Posts