Mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa yaridukiye umuryango ugizwe n’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.
Mu butabazi bwihuse bwakozwe n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage, bataburuye basanga uwo mugore witwa Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 yamaze gupfa, mu gihe abana be babiri barimo umukobwa w’Imyaka 18 n’undi w’imyaka itanu basanze ari bazima ariko bakomeretse, bagezwa mu Kigo Nderabuzima cya Murandi aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Bamwe mu baturage baturanye n'umuryango wa nyakwigendera, bavuze ko bashegeshwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera gusa ariko bagashima Imana yatabaye ubuzima bw'abana be.
N’ubwo iyo nzu yari yarayemo abantu batatu, ariko uwo muryango ugizwe n’abantu batanu, aho umugabo yari yaragiye i Kigali gushaka imibereho, mu gihe undi mwana yari yaraye mu nshuti z’uwo muryango, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yabibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru.
Ati “Umuryango ugizwe n’abantu batanu ariko umugabo n’undi mwana ntibari bahari, igitengu cyamanutse kigwira inzu noneho hakorwa ubutabazi abahageze mbere batiyura igitaka bakuramo abo cyari cyagwiriye, ariko basanga umubyeyi yamaze kwitaba Imana naho abana bakiri bazima, abana bahise bagezwa mu Kigo Nderabuzima cya Murandi aho bari kwitabwaho n’abaganga, umuhango wo gushyingura uzaba ejo, umugabo twabimumenyesheje yamaze kutugeraho”.
Uwo muyobozi yavuze ko mu butabazi bwihuse, bahise bimura indi miryango ituye muri ako gace ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, mu rwego rwo kwirinda ko ibyo biza bikomeza gutwara ubuzima bw’abaturage.
Ati “Tumaze gukorana inama n’abaturage tunareba niba hari abandi batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, hari ingo ebyiri zari zegeranye n’urwo rugo, dushakiye aho zijya gucumbika kugira ngo bave muri izo nzu, kuko nazo tuba dufite impungenge z’uko mu gihe imvura yaba yongeye kugwa byateza ikibazo”.
Yongeye agira ati “Ejo hashize twari twimuye n’indi miryango umunani, mu rwego rwo kwirinda ko yazagerwaho n’ibiza, ariko uyu muryango wasenyewe n’ibiza ntabwo wari muyo twimuye kuko twabonaga ahantu bari tutahakekaga nk’ahashobora guteza ibibazo, wabonaga n’inzu yabo ikomeye, rwose biradutunguye, ariko nk’ubuyobozi twahageze dukora ubutabazi bw’ibanze, turacyakurikirana mu murenge wose ngo turebe ko hari ahandi ibiza byaba byateje ibibazo”.
Like This Post?
Related Posts