• Amakuru / MU-RWANDA
Hari abaturage biganjemo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari bagenzi babo bamaze kubatwa n'ibikorwa by'urukozasoni bikorerwa ku mbugankoranyambuga bityo bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora inzira zikiri nyabagendwa.

Abahanga bavuga ko isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga rituma ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka X, Facebook, Instagram n’izindi, bisakara ku isi yose mu gihe gito.

Abasesenguzi ku ngaruka z’imbuga nkoranyamabaga bavuga ko abana bato ari bo bazagirwaho ingaruka zikomeye n’ikoreshwa ry’izi mbuga kuko uretse gutuma bata umwanya, zibigisha ibitabafitiye akamaro akenshi binabigisha imico itari myiza n’urugero rukomeye rwo kwifuza.

Akenshi ibi bituruka ku mafoto n’amashusho ndetse n’inkuru birimo ibinyoma ibindi bitujuje ubuziranenge aho abantu benshi bashishikarizwa kugenzura amakuru babona niba ari ukuri.

Bamwe mu baganiriye na Bplus TV, bavuga ko hari abakoreshwa ku mbuga nkoranyamabaga mu buryo bwo kwiyandarika babanje gushukishwa ibitangaza hagati aho ariko hakaba n'abashima urwego rw'iterambere zibagezaho kuko zibafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo bifitiye igihugu akamaro.

Niyomurezi Ally utuye mu Murenge wa Kinyinya Akagari ka Murama, Ni umusore ukiri muto ndetse akaba nu umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yatangarije BPlus TV ko abakoresha nabi imbugankoranyambaga byu mwihariko urubyiruko bakwiye gushishoza bakamenya ko kuzikoresha nabi aba ari ugusiga isura mbi igihugu.

Yagize ati" Usanga hari abakoresha imbugankoranyambaga zabo mu buryo bwo kwinezeza kandi aba ari uguhindanya isura yabo ndetse n'iyi gihugu. Umuntu anyura ku rubuga runaka akagusaba ifoto igaragaza ubwambure bwawe ukabyemera kubera ibitangaza yakwijeje nyamara utazi aho ibyo wamuhaye agiye kubishyira".

Ingabire Grace nawe ni umwe mu bahangayikishijwe n'imikoreshereze mibi y'imbuga nkoranyambaga gusa ariko nanone akavuga ko ari nziza kuko zifasha benshi kuhabonera akazi no kuhamenyekanishiriza ibikorwa byabo.

Agira ati" Imbuga nkoranyambaga hari aho ziba mbi hari naho ziba nziza bitewe n'uwazikorehse n'icyatumye azikoresha. Kuri jye nzikoresha nzishakiraho akazi no kuzimenyekanishirizaho ibikorwa nkora ariko nanone hari abo usanga bazikoresha nabi".
Ingabire agira inama ababaswe n'ibikorwa bibi binyuze ku mbuga nkoranyamabaga gusenga kugirango Imana ibakure ku muyoboro wa sekibi.

Ni mu gihe abana bamara igihe ku mbuga nkoranyambaga bo bafite ibyago byinshi byo kurwara agahinda gakabije cyangwa se depression ariko cyane cyane abagera kuri 58% b’abakobwa ibi kandi bituma benshi bakora ibikorwa by’uburaya bakiri bato kuko bahura n’abantu bakuru babashukisha amafaranga.

Ikindi kigaragaza ababaswe n’imbuga nkoranyambaga ni uko usanga bararana telefoni zabo ku musego yaba mbere yo kuryama cyangwa mbere yo kubyuka ugasanga ari ho bamaze igihe kiri hagati y’isaha n’iminota 30 aho usanga abantu bahorana umunaniro ukabije kubera kutaruhuka bihagije.

Naho abajya ku mbuga nkoranyamabaga batwaye imodoka bo bagirwa inama yo kubireka kuko biteza impanuka zo mu muhanda kandi na byo bikagaragaza kubatwa gukomeye.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments