Bamwe mu baturage batuye Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Tetero Mudugudu w’Intiganda, barataka ikibazo cy'agahimano k'umushoramari witwa Materine wabashyize mu manegeka agafunga inzira bigatuma bifashisha urwego kugirango bagera mu ngo zabo.
Ni ikibazo bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuga ko cyabaye ingutu nyuma yuko azanye imashini isiza ikibanza cye bikabera inzitizi abagituriye kuko byatumye inzu zabo zihanamanga zikamera nk'iziri ku manga.
Hari uwagize ati" Materine yazanye imashini yo gusiza ikibanza cye none byahise bidushyira mu manegeka kuko nk'ubu kugirango tugere aho dutuye biri kudusaba kwifashisha ingazi".
Undi nawe ati"Ubu gutaha ni ugushinga urwego, tukaruzamukaho,bamwe bakagwa abandi bakagerageza kubakurura.Nk’ubu uyu munsi abanyeshuri bamwe ntabwo bigeze biga kuko nta hantu bari kubona aho bari buce. Twe ntabwo dushaka ubutaka bwe, icyo dushaka ni uko yaduha inzira .”
Umusaza uri mu zabukuru, yatangarije BTN ko atuye ahari gushyirwa mu kaga kuva muri 2002, bivuze ko iki kibazo batari bakiteze".
Ati"Aha hantu mpamaze imyaka isaga 20, sinigeze ngira ikibazo nk'iki uyu mukire aduteje".
Nyuma yaho iki kibazo cyinjiwemo n’izindi nzego, uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye nkuko itangazamakuru ryabitangarijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace aho yaboneyeho gusaba abaturage kwihangana ntibateze akavuyo.
Yavuze ati" Materine kurikiza ibyo wabwiwe mu nyandiko ntutandukire kugeza habonetse igisubizo kirambye. Ikindi abaturage ndabasaba kwihangana ntihagire uteza akavuyo kugeza ubwo habonetse igisubizo kirambye".
Naho ku bijyanye n'ubwishongozi n'agasuzuguro uyu mushoramari yazanye ku banyamakuru ubwo bamusabaga kugira icyo atangaza ku byo ashinjywa niba ari ukuri, Gitifu Mukandori yavuze ko amagambo mabi adakwiye ahubwo hakwiye ubwumvikane hagati y'abantu n'abandi kuko bose ari abafatanyabikorwa b'umurenge.
Like This Post?
Related Posts