Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo baturutse mu ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko iri tsinda ryari riyobowe na Professor Andy Zelleke, mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda, rigizwe n'abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere bari mu Rwanda aho baje kurwigiraho byinshi binyuze mu isomo bahuriraho rigamije gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame byagarutse no ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’amasomo bakwigira ku buyobozi bw’u Rwanda n’ingamba z’iterambere.
Ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugu, aba banyeshuri, bari baherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare.
Si ubwa mbere Umukuru w’Igihugu agirana ibiganiro n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza, kuko mu mwaka ushize wa 2023 muri Gicurasi, nabwo yagiranye ikiganiro na bo aho yabagaragarije ko n’iyo wahura n’ibicantege bingana bite, udakwiriye kwemera ko bigutsikamira ugahera hasi, avuga ko ibyo abihera ku kuba hari abatangazwa n’aho u Rwanda rugeze, nyamara batarabitekerezaga.
Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko uko washyirwa hasi kose, n’impamvu iyo ari yo yose cyangwa imbaraga izo ari zo zose cyangwa icyo ari cyo cyose, udakwiye kwemera kuguma hasi, ahubwo ushaka uburyo wongera guhaguruka.
Perezida Kagame, icyo gihe yabasangije amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, aho bamwe bibwiraga ko bizagorana kugira ngo Igihugu cyongere gisubirane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Like This Post?
Related Posts