Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bakuye mu mwobo umugabo w’imyaka 50 yapfuye nyuma yuko agwiriwe n'ibitaka.
Amakuru atangazwa n'abarihafi yaho yapfiriye, avuga ko nyakwigendera mbere yuko yitaba Imana, yacukuraga umwobo w’amazi noneho nyuma ibitaka bimugwa hejuru abona gushiramo umwuka.
Bakomeza bavuga ko urupfu rwe rwababaje cyane, bakaboneraho gusaba buri wese byu mwihariko akazi kerekeranye no kwinjira mu mwobo ko mu gihe cy'imvura bakwiye kujya bashishoza bitewe nuko usanga itaka riba ryoroshye.
Ni amakuru yahamijwe n'Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, aho yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n’ibitaka byaturutse ku gucukura umwobo ahantu horoshye bitewe n’ibihe by’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.
Yagize ati “Ni umuturage wari ufite icyobo gifata amazi, aha uwo mugabo ikiraka ngo agicukure acyongere, undi yaje aracukura ageze nko muri metero eshanu harariduka bya bitaka biramugwira aheramo atyo.”
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bahise batabaza inzego z’ibanze ndetse na Polisi baza kumukuramo ariko basanga yamaze gushiramo umwuka. Yasabye buri wese kugirira amakenga ibi bihe by’imvura kuko bri gutuma ubutaka bworoha cyane
Ati “Abantu bakwiriye kugirira amakenga ubutaka muri ibi bihe by’imvura yaba abubaka, abacukura imisarani, abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ahandi haba hari itaka ryoroshye muri iki gihe cy’imvura. Abantu nibumve ko ubuzima buruta ibyo byose bashobora kujyamo, bajye babanza bitonde barebe ko ubutaka bukomeye.”
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro.
Like This Post?
Related Posts