Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Bamwe mu banyeshuri batandukanye biga imyuga n'ubumenyi ngiro mu kigo cy'ishuri cya Gacuriro TSS giherereye mu Murenmge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kugeza ubu gutera imbere ku rubyiruko kuri mu biganza byabo kuko ntawe ugihezwa ku kwihangira imirimo bitandukanye no mu myaka yo hambere aho wasangaga hari abahabwaga akazi bikurikije n'icyo ari cyo waba uri umukobwa ugafatwa nk'umunyantege nke.
Umwe mu banyeshuri waganiriye na Bplus TV witwa Igihozo Queen Vanisa ariko wiga mu ishami rya Culinary Arts, yavuze ko yishimira cyane ku kuba yigira mu ishuri rimwe na bagenzi be b'abahungu kuko bimwongerera ubushobozi bw'imitekerereze ndetse bombi bikabafasha kungurana ibitekerezo.
Yagize ati" Ikintu cya mbere nishimira ni ukuba nigana n'abahungu gutegura no gutunganya amafunguro mu gihe mbere ho wasangaga hari ababifata nk'iby'abakobwa gusa. Nkatwe bidufasha kungurana ibitekerezo".
Robert Mugabe wamamaye ku izina rya Dunia mu kwigana amajwi y'abanyamakuru batandukanye barimno na Ndahiro Valens Pappy, ubwo yahitagamo kwiga umwuga wo kumurika imideri( Fashion Show) hari abamusetse kubera ibyo yahisemo kwiga.
Uyu musore akomeza avuga ko ntawe ukwiye kugirira ipfunwe ry'ibyo yiga ahubwo akwiye kwiga kubwo intego.
Nziza Rachel nawe wo muri Gacuriro TSS ariko wiga umwuga w'ubudozi yatangarije Bplus TV ko kubona yigana n'abahungu bimunezeza cyane bitewe nuko binyomoza abagifite imyumvire yuko uyu mwuga wo kudoda ari uw'igitsinagore gusa kandi n'abagabo bawukora bawubyaza umusaruro.
Agira ati" Kuba nigana n'abahungu kudoda biranshimisha cyane kuko binyomoza abakivuga ko ari iby'igitsinagore. Buri wese yaratinyutse".
Niyonsenga Sifa ni umubyeyi kandi akaba umwarimu wigishije mu ishami rya Culinary Arts imyaka isaga 7, Avuga ko nyuma yuko Leta ishyize imbaraga ku buringanire mu bigo by'amashuri byatanze umusaruro kuko usanga hanze ubushomeri bwaragabanutse ugereranyije na mbere.
Ati" Mbere na mbere ndashimira cyane Leta yashyize imbaraga mu buringanire mu bigo by'amashuri kuko byagabyije ubushomeri hanze".
Frère Dushimimana Eric umuyobozi wa Gacuriro TSS yabwiye Bplus ko urubyiru rwa none rwahinduye imyumvire nubwo hari abakiyifite yuko hari abagenewe kwiga amasomo runaka.
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba urubyiruko byu mwihariko abiga mu kigo abereye umuyobozi ko ntawe ukwiye gutsimbarara ku kazi kajyanye n'ibyo yize ndetse urubyiruko rukirinda kugira uruhare mu ipfa ry'ubuzima bwabo ahubwo bagaharanira icyaruteza imbere.
Kugeza ubu Gacuriro TSS ifite amashami asaga 12 ya Tekinike, ikaba ibarizwamo ibyiciro bitandukanye bihuriyemo abahungu n'abakobwa.
Imyenda abiga kudoda bakoze
Frère Dushimimana Eric ari kumwe n'umwarimu mu ishuri
Ubumenyi bahawe bavuga ko buzabafasha kwiteza imbera