• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y'umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kumbi aba yaje kwiba abaje mu bitaro.

Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN ko kugirango bamumenye ari uko  inshuro nyinshi bamubonye yicaranye n'ababyeyi babaga baje gukingiza abana atigeze akura umwana we mu mugongo noneho bituma bamugirira amatsiko.

Yagize ati" Uyu mugore twamubonye kenshi yacaranye n'ababyeyi baje gukingiza ariko ntakure mu mugongo umwana we. Byatumye tugira amatsiko noneho arebye hirya mpita nkora inyuma mu mugongo ndebye ntungurwa no gusanga ahetse igipupe".

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko hari igihe aho bari bicaye habuze ibintu birimo amatelefoni ndetse bikomeza kuburirwa irengero.

Nyuma yuko uyu mutekamutwe afashwe hahise hagaragara umubyeyi yibye telefone, kuko ubwo yabazwaga ko yamwibye ntiyabihakana ahita ahiba Ibihumbi 100 Frw.

Ababturage batandukanye baza kwivuriza muri ibi bitaro babwiye BTN ko ubuyobozi bukwiye kumukoraho  iperereza kuri uyu mutekamutwe dore ko wasanga hari ahandi abikorera cyangwa uretse ibikoresho runaka yiba ashobora kuba yiba n'abana.

Gatsinzi Francois, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kabarore yahamirije BTN ko ari kenshi muri ibi bitaro hagiye humvikana amakuru ko hari abibiwemo ariko hakabura uwabyibye ndetse ko nyuma yuko uyu mubyeyi wari uhetse igipupe afashwe yemereye ubuyobozi ko yakunze kuhaza akahiba.

Agira ati" Nibyo koko yafashwe ariko afashwe nyuma yuko hari abazaga kwivuriza hano bagataka ko bibwe. Nyuma yuko atwemereye ko hari abo yibye twahise tumushyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB".

Uyu mubyeyi utatangajwe amazina ye yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB kugirango akurikiranywe ibyaha by'ubujura n'u8butekamutwe akekwaho.

Amashusho agaragaza uwo mugore nuko yafashwe

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments