• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024 ku isaha ya Saa 10h23, Nibwo ababyeyi bari baje gukingiza abana mu Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, giherereye mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, batunguwe no kubona mugenzi wabo yiba mugenzi we telefoni.


Bamwe muri aba baturage baganiriye n'umunyamakuru wa Bplus TV, bavuze ko uwo bakekaho ubujura bwa telefoni ya Niyonsaba Marie Gareth, bamubonye ari gukora mu gikapu cye cyarimo iyo telefoni mu gihe uwibwe yari asabwe gutwikira umwana we.

Umwe utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaraga, yabwiye Bplus TV ko, Uwo mukobwa uvugwaho ubujura ubwo yakoraga mu gikapu yavuze ko ari umukozi w'uyu wibwe witwa Niyonsaba, ariyo mpamvu ngo batabyitayeho cyane ko bari baziranye kuko mbere babanje kugirana ikiganiro.

Amakuru yandi Bplus TV yabwiwe ni uko ubwo uyu mudamu yaburaga telefoni aho yayishyize ngo yahise asobanurirwa ko uwamwibye ari uwo bari barimo kuganira maze nawe ahita yigira inama yo kujya kumushakira iwabo. Akigerayo bahise bamugira umusazi ariko mbere yabanje guhura na mukuru w'uwo bivugwa ko yari yibye.

Mutamugira Leonidas, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'ayamakuru Bplus TV ndetse anaboneraho kugira inama abagana iki kigo gukomeza kuba maso kubyo bazanye.

Ati" Nibyo koko hari uwahaje afite ifishi yo gukingirizaho noneho nyuma aragenda aribwo hari abahise bakeka ko ariwe wibye telefoni y'umubyeyi wari waje kuhakingiriza umwana. Mbere na mbere turagira inama buri wese ugana Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya kubera maso ibyo yazanye, waba ufite imodoka ugafunga ibirahure, waba wazanye igikapu kikakuguma hafi".

Uyu muyobozi kandi yakomeje agira inama abagana ikigo Nderabuzima cya Kinyinya kuba hafi y'abana baba bazanye mu rwego rwo kwirinda ko bahahurira n'ikibazo runaka.

Akomeza ati" Nk'abazana abana baba bakwiye kuba maso cyane kuko hari igihe usanga umwana uri mu kigero kiri hagati y'umwaka umwe n'amezi Atandatu ndetse n'imyaka Ine agenda genda ariko nyamara hirengagizwe hari ushobora kumuhumanya".

Aya marorerwa y'ubujura bukorerwa imbere mu bitaro bitandukanye si muri iki Kigo nNderabuzima cya Kinyinya abereye kuko no kuri uyu wa mbere ikibazo nk'iki cyabereye no mu karere ka Gatsibo ku Kigo Nderabuzima cya kabarore aho umugore yazaga kwibamo ariko yakoresheje amayeri yo guheka igipupe abeshya ko ari umwana kumbi ari uburyo bwo gucucura abahagannye.

Ukekwaho ubujura yahise ashyikirizwa inzego z'umutekano z'akagari ka Murama ahakorerera Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya noneho nyuma yuko ahakanye ibyo akekwaho ahita ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo ya Kinyinya.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments