Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Migina mu mudugudu wa Karirisi, bishe uwo bikekwa ko ari umujura nyuma yuko arwanye n’uwibwaga.
Amakuru akomeza avuga ko abajura bane bateye urugo rwa Bimenyimana Theoneste w’imyaka 30 bashaka kwiba amatungo magufi(Ihene n’inkoko).
Umuseke dukesha iyi nkuru wanditse ko Nyir’urugo yabumvise arasohoka bamubonye batatu bariruka hasigara umwe bararwana maze aramutema, nyir’urugo atabaza abaturanyi baratabara barwana na Banyangihari Eric wari waje kwiba.
Uyu Banyangihari yatemye nyir’urugo ku kaboko, mu mutwe n’izuru, ni mu gihe abatabaye bakubise uwo mujura ahita apfa.
Uwishwe yari acumbitse mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gituza aho yarahamaze ukwezi, gusa avuka mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.
Bikomeza bivugwa ko abaturanyi bahageze mbere aribo Minani Emmanuel w’imyaka 30 na Muhayimanw Emmanuel w’imyaka 60 bari gukurikiranwa na RIB, bakekwaho kwica icyo gisambo.
Like This Post?
Related Posts