• Amakuru / MU-RWANDA
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu wa Birembo, batewe n'ibisambo byari byitwaje imbunda z'ibikinisho.

Amakuru BTN yahawe n'abaturage batewe n'ibyo bisambo, avuga ko mbere yuko bagera muri aka gace ka Birembo, ngo bari babanje guteza umutekano muke muri santeri ya Zindiro.

Utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano we, yagize ati" Baje ari batatu batangira gukubita inzugi, noneho tubumvishe dusanga uko ari batatu bafite imbunda gusa ariko zishobora kuba ari iz'ibikinisho nubwo hari abavuga ko ari iza nyazo".

Nyuma yuko aba bagabo bafatwa hahise haza umuturage wari uturutse mu izindiro, avuga ko babanje kumumenera ibigage ndetse banamwambura Ibihumbi 100 Frw noneho nyuma yuko bavugije induru barirukanka amaguru bayabangira ingata.

BTN yahamirijwe iby'ayamakuru n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, aho yavuze ko abakekwaho kwiba bahise bashyikirizwa inzego z'umutekano nubwo hari umwe muri batatu wahise aburirwa irengero ndetse kandi ko ibivugwa ko bari bafite imbunda atabihamya kuko iperereza ryahise ritangira ritaragira icyo rigaragaza.

Agira ati" Nibyo koko abafashwe bahise bashyikirizwa inzego z'umutekano kugirango hamenyekane neza niba ibivugwa ko bari bitwaje imbunda ari ukuri".

Gitifu Nyamutera usaba abaturage kuba maso, yashimiye cyane abaturage batanze amakuru ndetse anavuga ko abantu bakwiye gukora bagakura amaboko mu mifuka mu rwego rwo kwirinda kubangamira ituze rya rubanda.

Iradukunda Jeremie BTN TV 
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments