Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Nibwo umukozi ufite inshingano mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo, yafatiwe mu kabari ke ari gusambana n'umukozi we, bitungura abatari bake.
Amakuru BTN ikesha abaturage barimo n'uwo mukozi we bafatanywe, avuga ko aya marorerwa yabaye ku isaha ya Saa Saba z'iijoro ryo ku wa Kabiri, amenyekana ubwo umufasha w'uyu mugabo ufite inshingano zikomeye mu murenge, yageze mu rugo rwe basanzwe babamo ategereza ko umugabo we ataha araheba noneho amanutse ku kabari asanga rwahanye inkoyoyo hagati y'umugabo n'umukozi wabo wo mu kabari.
Umwe ati" Byari ibibazo bigizwe n'imirwano ndetse n'induru nyuma yuko uwo mugabo afatanywe n'umukozi we basambana. Umugore yabaye nk'ukubiswe n'inkuba".
Umukozi wabo ntiyahakanye iby'aya makuru avuga ko yasambanaga na sebuja kuko aganira na BTN, yemereye umunyamakuru ko atari ubwa mbere basambana kuko yari inshuro ya kabiri ndetse kandi ko bibaye ku gahato ari nkuko byabaye bwa mbere ubwo bajyanaga ku Gisenyi kwinezezayo.
Agira ati" Siyamfashe ku ngufu, byatewe n'irari ndetse si ubwa mbere kuko bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko tubikora bwa mbere twabikoreye ku Gisenyi. Umugore yadufashe amaguru nyabangira ingata naho umugabo asigara ahatwa ibibazo n'uwo bashakanye dore ko yari yasinze ku buryo atabashaga kwiyambika imyenda".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinzuzi ariko w'umusigire, Benda Theophile, ku murongo wa telefoni yabwiye BTN ko aya makuru ntayo yari azi kuko ntacyo yigeze ayatangarizwaho.
Ati " Ayo makuru sinyazi pe kuko ntawigeze abimbwira".
Abaturage batuye muri aka gace kabereyemo amahano, bavuga ko ibyabaye ari amahano kuko uwakababereye urugero rwiza yabatamaje ndetse ko akwiye kuvanywa ku nshingano yakoraga akanahanywa bikomeye.
Aba bombi bavugwa mu nkuru, BTN yirinze gutangaza amazina yabo kubwo umutekano wabo cyakora umugore washakanye n'uyu mugabo byemewe n'amategeko, ahagarariye abagore mu murenge wa Kinzuzi.
Ndahiro Valensy Pappy/BTN TV
Like This Post?
Related Posts