Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje amakuru avuga ko rwataye muri yombi umugabo witwa Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Uyu mugabo atawe muri yombi nyuma yuko agaragaye ku rubuga rwa YouTube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke,’ akabikora hifashishijwe imbaraga z’ikuzimu.
Icyo gihe ubwo Hategekimana yari mu kiganiro, yagaragaje ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.
Mu kiganiro yakoreye ku muyoboro witwa Impanuro TV, avugamo amagambo menshi asobanura uko ikuzimu bamwohereje, bagateza impanuka kandi ko atagombaga kuyirengaho kuko byari byanzuwe.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bakomeza kugaragaza ko amagambo Hategekimana yakoresheje agize icyaha kandi ko yari akwiye gukurikiranwa.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohoterwa muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse inasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.
Like This Post?
Related Posts