• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Nibwo mu mudugudu wa Kirara akagari ka Gasambya ho mu murenge wa Ruvune Akarere ka Gicumbi, hagaragaye umurambo wa Mugisha w’imyaka 23 wavugwagaho urugomo no kwiba abaturage bigakekwa ko yaba yarishwe.

Amakuru yatanzwe n’abatuye mu mudugudu wa Kirara, avuga ko nyakwigwendera wasanzwe mu murima yapfuye kandi afite ibikomere, kuwa Kane hari umuturage bari bagiranye amakimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yagize ati “Nibyo, yishwe, hacyekwa ko yishwe azize imyitwarire mibi irimo urugomo n’ubujura”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruvune bwemeje ko iperereza ku bamwishe ryatangiye gukorwa mu gihe umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments