Hari abaturage batandukanye bifuje ko Porogaramu y'isomo ryo kubara mu mutwe vuba, izwi nka Abacus itangwa na Shenmo Education Rwanda, yogerwa mu yandi masomo yigishwa bigo bitandukanye mu Rwanda.
Ni icyifuzo aba baturage barimo ababyeyi bafite abana bayiga mu bigo byigenga batanze nyuma y'irushanwa ryahurije hamwe ibigo by'amashuri yigishirizwamo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.
Umulisa Espérance nyina wa Gakumba Ishya Daisy Gaelle wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS APACOPE, uherutse kwegukana umudali wa zahabu mu irushanwa mpuzamahanga ryo kubara rya Abacus, ryabereye muri Nigeria, yatangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko Abacus yaje ikenewe kuko izamurira abayiga ubushobozi bw'imitekerereze no gutsinda dore ko yatumye umwana we yungurana ubumenyi n'abandi bo hanze y'u Rwanda.
Yagize ati" Iyi Porogaramu ya Abacus itegurwa na Shenmo Education Rwanda, yaje ikenewe cyane kuko ifasha abana bacu ku kwaguka mu gutekereza, gutsinda yaba mu isomo ry'imibare ndetse n'andi. Ikindi ubwo yajyaga mu marushanwa hanze yitwaye neza kandi Abacus imufasha guhuriza hamwe ubumenyi n'abandi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika".
Uwitonze Brigite, umuyobozi wa Shenmo Education Rwanda, agaruka kuri iyi porogaramu ya Abacus, yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko bafite icyizere cy'uko ishobora kuzongerwa mu zindi zigishwa mu bigo by'amashuri bitandukanye birimo n'ibya Leta kuko yabafasha byinshi.
Agira ati" Kuba twaregeye REB tukayisaba ko iyi Porogaramu ya Abacus yakongerwa mu zindi zigishwa ndetse nayo ikaba yaje hano habereye amarushanwa, birumvikana ko baje kureba iko imeze. Ejo n'ejo bundi ishobora kuzagera kure bityo rero byaba ari ingenzi ku banyeshuri bandi batanzwe".
Ntawukuriryayo Leon MUGENZI, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibereho n’iterambere ry’abarimu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze,REB, yabwiye Bplus TV ko iyi gahunda ari ingenzi ku banyeshuri kandi ko hari amahirwe menshi yo kuyishyira mu zindi zikoreshwa mu burezi bw'u Rwanda.
Ati" Icya mbere turashimira cyane abateguye aya marushanwa ya Abacus kuko afasha abanyeshuri mu nzira zitandukanye, aho usanga bibongerera ubushobozi bwo gutekereza kandi vuba, gutsinda n'ibindi. Iyi porogaramu ya Abacus ishobora kongerwa mu z'indi vuba ku buryo no mu bigo bya Leta yagezwamo".
Mu mwaka wa 2023, Nibwo muri Nigeria habaye Irushanwa mpuzamahanga rya Abacus, ryari ryitabiriwe n’abana 450 baturutse mu bihugu byose bya Afurika ndetse buri gihugu birimo n’u Rwanda bikaba byarahagarariwe n’abana bane.
Mu gihe muri uyu mwaka wa 2024, irushanwa rya Abacus ryabaye mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gicurasi, ryitabiriwe n'ibigo Bitandatu aribyo, AGASARO INTERNATIONAL ACADEMY, MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX, GROUPE SCOLAIRE APACOPE, EXCEL INTERNATIONAL ACADEMY, MOTHER'S LOVE SCHOOL, GROUPE SCOLAIRE St VINCENT DE PAUL na SHENMO TRAINING CENTER.
Abanyeshuri barushanyijwe bahagarariye ibi bigo hahembwe batatu gusa baturuka muri SHENMO TRAINING CENTER, GS APACOPE na MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX noneho ibigo bibiri aba aribyo bihabwa ibikombe by'ishimwe.
Abitwaye neza bambitswe imidari y'ishimwe iri mu moko atatu ya Golden, Bronze na Silva.
Abacus ni Kari kiratirisi ikoreshwa mu gihugu cy'Ubushinwa yifashishwa mi isomo ry'imibare noneho ubumenyi bw'abayize bukabafasha gukoresha ubwonko mu kubara no guteranyiriza mu mutwe imibare kandi mu buryo bwihuse.
Mbere yuko itangira gukoreshwa mu Rwanda, Hari umwe mu bagiriye urugendo mu Gihugu cy'Ubushinwa ariko aturutse mu Rwanda muri Shenmo Education Rwanda, yitegereje neza uburyo iyi porogaramu ya Abacus ikoreshwa mu Bushinwa asanga ari byiza izanwe mu Rwanda, aribwo yatangiye gukoreshwa mu Rwanda.
Umunyeshuri wicaye hagati akoresha Abacus
Abanyeshuri bashyira mu bikorwa ubumenyi bwa Abacus
Abanyeshuri bari bavanye ibihembo muri Nigeria, bari bitabiriye amarushanywa Mpuzamahanga ya Abacus