• Amakuru / MU-RWANDA
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, Umukecuru witwa Bajyagahe Suzanne w’imyaka 81 yahanutse kuri moto yitura yasi arapfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera uri mu zabukuru, mbere yuko akora impanuka, yari avuye mu rugo rwe ruherereye mu kagari ka Burunga, mu Murenge wa Bwishyura agiye mu Gasenyi mu rubanza rw’ishyamba ryatemwe.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi mpanuka yatewe no kuyobora moto nabi k’uwari utwaye moto.

Ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Kibuye. Icyateye impanuka ni imiyoborere mibi y’uwari utwaye. Moto n’uwari uyitwaye bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura”.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments