Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Nibwo mu Mudugudu w'Impala, Akagari ka Rugenge, Mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka y'amoto ebyiri zagonganye hangirika telefoni y'umugenze akomereka byoroheje.
Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, babwiye BTN ko iyi mpanuka yatewe n'umumotari winjiye mu muhanda atabanje kureba ibindi binyabiziga byaturukaga hirya no hino cyane hari aho imihanda ihurira maze iyaturukaga ibumoso bwe ihita imugonga mu rubavu.
Hari uwagize ati" Motari yamanutse atareba epfo maze aba agonze mugenzi we mu rubavu".
Umugenzi wari uri kuri moto yavunitse byoroheje mu ivi n'aho telefoni ye iri mu bwoko bwa Google Pixel yangirika mu kirahure ku buryo guhamagara no kwitaba umuntu bitamworoheraga.
Nyuma yuko iyo mpanuka ibaye hakurikiyeho ubwumvikane hagati y'abari batwaye moto kugirango hishyurwe ibyangiritse.
Abakorera ku nkengero z'uyu muhanda, bawbiye umunyamakuru wa BTN ko ukwiye gushyirwamo ibimenyetso biranga aho abanyamaguru bambukira kuko byagabanya impanuka za hato na hato dore ko ibinyabiziga bihanyura biri ku muvuduko mwinshi.
Iracyakomeza!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Like This Post?
Related Posts