• Amakuru / MU-RWANDA
Umusaza witwa Mberabagabo John wo mu Murenge wa Fumbwe Akarere ka Rwamagana, aratabaza inzego z'ubuyobozi nyuma yuko agarutse mu Rwanda avuye muri Uganda agasanga isambu ye yarabohojwe n'umwishywa we.

Mu kiganiro na BTN, Mberabagabo, yavuze ko yatunguwe cyane no kubona umwishywa we afata ubutaka bwe akabwiyandikishaho agakomeza kububyaza umusaruro yanamusaba ko abumusubuza akamusubzia ko azabugurisha ntawe umuhagaze hejuru.

Yagize ati" Ubwo navaga muri Uganda nasanze umwishywa wanjye yarambohoreje ubutaka abwiyandikaho, ngize ngo abunsubize ku bwumvikane nk'abavandimwe ansubiza ko azabugurisha ntawe umuhagaze hejuru".

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga inkuru, yagerageje kubaza uruhande rw'uregwa ariwe Uwambaye Donatha maze ntiyitaba telefoni, Iyo aza kwitaba telefoni, yari bumubaze niba icyo ashinjwa aricyo.

Ikifuzo cy'uyu musaza ni uko yasubizwa isambu ye kuko yamufasha gutunga umuryango we.

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe, Mugisha David, yabwiye BTN ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye ariko ubuyobozi bugiye kugikurikirana ndetse anaboneraho gusaba ufite ikibazo kwegera ubuyobozi.

Agira ati" Ni ubwambere iki kibazo nyumvise. Ndasaba ko ufite nikibazo yakwegera ubuyobozi akabukigezaho bwasanga koko ari ukuri kigakemurwa".

Uyu musaza uvuga ko kwamburwa isambu byagize ingaruka ku muryango, Avuga ko asaznwe afite uburwayi bw'ingingo bukomatanyije.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments