• Amakuru / MU-RWANDA
Kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Nibwo abakozi ba VUP, mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi baranduye amasaka y'umugabo witwa  Hategekimana Yohani utuye mu Kagari ka Shara umudugudu wa Busasamana, ubwo hacagwa umurwanyasuri.

Mu kiganiro yagiranye na BTN, Hategekimana yavuze ko ubwo yari yagiye gusura inshuti, yaje guhamagarwa n'abaturanyi be bamubwira ko abakozi ba VUP bamuranduriye imyaka y'amasaka ndetse na Soya.

Yagize ati" Nagiye gusura abantu noneho ntungurwa no kumva abaturage bampamagara bambwira ko VUP yandanduriye imyaka aribwo nazaga nihuta koko nsanga ariko byagenze".

Uyu muturage uvuga ko akarengane yakorewe kazamusigira ubukene kuko ariho yari ateze amaramuko cyane ko yagiye guhinga yirinze ingeso yo gutega amaboko agasabiriza.

Akomeza yibaza impamvu ariwe bahisemo kurandurira imyaka bakirengagiza abo badikanyije bafite inyanya n'indi myaka.

Icyifuzo cye ni uko yakwishyurwa imyaka ye yangijwe dore ko iki kibazo yakigejeje ku buyobozi butandukanye burimo ubw'akagari n'umurenge atuyemo ndetse agregaje kwandikira ubutumwa umuyobozi w'akarere ka Ruysizi ntiyagira igisubizo amuha.

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu, yemereye umunyamakuru wa BTN ko ayo masaka ya Hategekimana yaranduwe.

Agirati" Nibyo koko imyaka ye yararanduwe kuko ntiyari buahagarike imirimo ifitiye igihugu akamaro".

Abajijwe niba hari icyo yazafashwa, Gitifu Rwango yavuze ko uwo muturage ntangurane azahabwa kuko bitari buhagarike imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse kandi ko agomba kuyafata akayajyana iwe akayabyaza umusaruro nubwo yaranduwe.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru

AKIMANA Erneste/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments