Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, Nibwo Diane Shima Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza muri 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu byangombwa bisabwa yatanze harimo ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu, Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.
Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta y’ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yabwiye Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.
Like This Post?
Related Posts