Ikipe yigihugu Amavubi yabagore yatomboye Uganda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-31 07:42:44 Imikino

??Kuwa Kabiri tarik ya 30 Gicurasi 2023 Nibwo ku Cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri habereye tombora yasize u Rwanda ruzahura na Uganda mu ijonjora rya mbere.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abagore yatomboye kuzahura na Crested Cranes ya Uganda mu ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.


Ikipe y’Igihugu ya Uganda ni yo izakira umukino ubanza uzabera i Kampala mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

Iyo mikino yombi izaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 18 Nyakanga 2023, ikipe izatsinda izakomeza mu Ijonjora rya Kabiri aho izahura na Cameroun.

Cameroun n’ibindi bihugu bitandatu ntibizakina ijonjora rya mbere. Ibyo birimo Afurika y’Epfo ifite Igikombe cya Afurika, Maroc, Zambia, Nigeria, Botswana na Tunisia.

Mu gihe Amavubi y’Abagore aheruka gukina muri CECAFA yabereye i Kampala muri Kamena 2022, Ikipe ya Uganda yo iheruka gukina muri Nyakanga uwo mwaka aho yitwaye nabi uwari Umutoza wayo, George Lutalo, agahita yirukanwa ndetse akaba nta musimbura afite.

Related Post