Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2024, Nibwo hafi y’umuhanda wa Kivu Belt ahazwi nko ku Ryanyirakabano mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, hasanzwe umurambo w'umukobwa bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje kumusambanya.
Amakuru yamenyekanye ubwo umwana wo muri aka gace yajyaga kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y’umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w’umudugudu.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko iruhande rwe bahasanze udukingiriro dufunguye, n’inkora y’amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batabashije kumenya igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo.
Ati “Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n’umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza”.
Umwirondoro wose wa Nyakwigendera nturamenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi.
Like This Post?
Related Posts