Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, Nibwo umunyamakuru wa BTN na Bplus TV, Ndahiro Valensy Pappy, we n'umufasha we batunguye umwana wabo, maze bamufasha kwizihiriza isabukuru ye imbere y'abanyeshuri bigana.
Byishimo Ndahiro, imfura y'umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valensy Pappy, yari ahanzwe amaso n'imbaga nyamwinshi ubwo yagiraga isabukuru y'amavuko. Abamusanganije ibyishimo ntibihaye akabanga ngo bategereze amasaha yo gusoza amasomo ku buryo ibirori byari butangire guhumura ageze imuhira ahubwo batangiye kubimukorera imbere y'abanyeshuri bigana ndetse n'abarimu bamwigisha.
Ni umusore wavutse ku wa 05 Kamena 2016, umunsi w'inkurikirane n'uwo ababyeyi be bashyingiranywe kuko bashakanye ku itariki 06 Kamena.
Mu ijambo rye, Byishimo yatangiye ashimira ababyeyi be, inshuti ze zirimo abanyeshuri bigana bitewe nuko aribo bamuba hafi yaba yishimye cyangwa atameze neza.
Yashimiye se umubyara cyane kuko amukorera ibishoboka kugirango yishime ndetse na nyina umuhoza mu byishimo gusa ariko agera ubwo abaza ise niba ari bumutahane mu rugo amuhetse mu mugongo.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru btnrwandacom, Ndahiro Valensy Pappy, yakomoje mu mpamvu yatumye ibi birori bikorerwa ku ishuri umwana we " Byishimo Ndahiro" yigaho.
Yagize ati " Mbere yuko uyu munsi udasanzwe uba, njye n'umufasha wanjye twari dufite igitekerezo cyo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy'umwana wacu 'Byishimo Ndahiro' kuko yakundaga kuvuga ko bizamubera byiza isabukuru ayizihije ari kumwe na bagenzi be bigana mu mwaka wa 3 kuri APE RUGUNGA bityo rero natwe bituma dutekereza ku myaka ye 8".
Ndahiro Valensy Pappy, ni umunyamakuru ubarizwa mu ishami ry'amakuru kuri BTN TV, ndetse no mu biganiro ahakorera birimo Ninde urusha undi?, Ibivugwa mu Cyumweru ndetse na The Sun Rise akora mu gitondo kuri Bplus TV kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio TV 10, City Radio ikindi ni uko afite inzu ireberera inyungu abahanzi batandukanye yitwa P Promoters.
Ndahiro Valensy Pappy afasha imfura ye gukata Cake
Mama we iburyo amufasha gukata cake
Byishimo Ndahiro ubwo yifatanyaga na bagenzi be bigana
Inshuti z'umuryango zari zaje kwifatanya nawe
Like This Post?
Related Posts