• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Nyundo mu Kagari ka Rutenderi, mu Murenge wa Mugunga,  Akarere ka Gakenke, baravuga ko barembejwe n'ubukene nyuma yuko babujijwe korora amatungo magufi hirindwa umwanda.

Abaganiriye na BTN, bavuga ko batujwe muri uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Nyundo, bavuga ko aya matungo magufi babujijwe korora bari bayitezeho inzira y'amajyambere kuko yakwifashishwa ku kwizigamira.

Uhatuye yagize ati" Mudukorere ubuvugizi twemererwe korora amatungo magufi kuko tuyakeneyeho byinshi, ntawapfa kubona ubwisungane mu kwivuza Mituweli ahingira 1000 Frw, yaba ifumbire, kororoka tukayabonamo amafaranga,...".

Bakomeza bavuga ko ubwo bahatuzwaga hari abahawe inka cyane ko bari bubakiwe ibiraro byazo gusa hakaba abatazifite ntan'ubushobozi babona bwo kuzigura bityo bakaba bifuza ko bakemererwa korora andi matungo kuko bayabyazamo umusaruro mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko icyo kibazo ari igishya kuri we dore ko uwo mudugudu atigeze awusura ariko agiye kuwusura kugirango akurikirane ibyifuzo n'imbogamizi by'aba baturage.

Agira ati" Icyo kibazo ntacyo narinzi kuko sindasura uwo mudugudu cyakora ngiye kuhasura ku buryo dukurikirana ibibazo n'ibyifuzo by'abawutuye".

Mu gihe iki kibazo kizaba cyavugitiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Gaston Nirembere /BTN TV i Gakenke
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments