• Amakuru / MU-RWANDA
Umugabo witwa Niyomukesha Evariste ufite imyaka 42 wo mu mudugudu wa Gisa, akagari ka Gisa ho mu murenge wa Rubavu, yishyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB avuga ko yishe umugore we  Mukeshimana Claudine babanaga byemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko mbere yuko iri saganya riba, aba bombi bari bamaze ibyumweru bibiri bimutse bavuye mu karere ka Rutsiro, noneho Niyomukesha ngo kugirango yice umugore we byaturutse ku kuba yarahiritse umugore we wari wicaye ku ntebe  akitura hasi bikamuviramo gupfa, kandi ko ntacyo bapfaga.

Amakuru aturuka ku muturanyi wabo avuga ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane yatumye uyu mugabo afungwa n’inkiko.

Ati “Bari basanganwe amakimbirane cyane ko uyu mugabo yari amaze hafi umwaka muri Gereza ya Nyakiriba azira gukubita umugore, no kumumenaguriraho imashini idoda yakoreshaga.”

Ntaganda Hicham Jean Marie Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisa yemeje aya makuru, avuga ko bari bamaze iminsi mike bimutse kandi ko batavuganaga nabi nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Byabaye nimugoroba umugabo azinduka afata umwana wabo w’imyaka 6 bari bafitanye gusa amujyana iwabo araduhamagara atumenyesha ko yishe umugore, atubwira aho yasize urufunguzo ahita yishyikiriza RIB.”

Yakomeje avuga ko RIB yamujyanye ahabereye icyaha, naho umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Bari bamaze iminsi 14 bimutse, kandi ko babanaga neza nubwo umugabo yari amaze igihe afunguwe kubera guhohotera umugore.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments