• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Nibwo abanyeshuri 80 biga mu kigo cy'amashuri abanza cya Songa Private Scool giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu, basuye inzu ndangamurage biyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri bifashishije amateka.

Aba banyeshuri bishimira inyungu n'amasomo bakuye mu rugendo rwo gusura inzu ndangamurage z'u Rwanda zirimo iri mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda ndetse no mu Nteko Nshingamategeko ahagaragara amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse na Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Muhire Emmanuel, umwarimu wigishiriza kuri Isonga Private School, avuga ibyo yigiyemo biri bumufashe ku kurushaho kunoza akazi ke.

Ati" Twakundaga kwigisha aya mateka binyuze mu bitabo dusoma ariko ubwo tuhasuye biradufasha kwigisha birushijeho nk'ababibonesheje amaso".

Bisengimana Jean, umubyeyi wifatanyije n'abandi muri uru rugendo ntahwema kugaragaza ko gusura inzu ndangamurage bikwiye buri wese kuko bituma umwana asobanukirwa kurushaho ndetse anaboneraho gukangurira abandi gutera intambwe yo kujya kuzisura.

Agira ati" Ntakiza nko gusura inzu ndangamurage, nkanjye wahageze bwambere hari byinshi nahigiye kuko biramfasha kuvuga ibyo nabonye bityo rero nabwira buri wese ko kuhaza ari intambwe ikomeye".

Nsengimana Emmanuel, umuyobozi wa Isonga Private School, agaruka kuri urugendo bakoze yabwiye abanyamakuru ko kuba bagiriye urugendo shuri ku nzu ndangamurage, ahari amateka y'u Rwanda byaturutse ku mugambi wo kubaka igihugu.

Yagize ati" Aha ngaha Duhari tuvuye i Nyanza mu Rukari ahari amateka yacu. Twabikoze mu rwego rwo kwirinda ko ishyano ryatugwiririye risubira ukundi ndetse buri wese twazanye byu mwihariko abana bakigira ku rugero rwiza rw'ababohoye igihugu bakanahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi".

Mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961. Icyo gihe hatuye Abami barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.

Abanyeshuri bishimiye amateka basobanuriwe
Umubyeyi wari waje kwifatanya n'abana be

Umuyobozi wa Isonga Private School yifotozanya n'umunyamakuru wa Yongwe TV
Amafoto: Bplus TV@2024
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments