• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, Nibwo Minisiteri  y’Uburezi  ifatanyije na MoMo ndetse na Koperative Umwalimu  SACCO  yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Ndi ready campaign” bugamije gutera inkunga ku bushake gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Uyu muhango wa wabereye mu Kigo cy'amashuri abanza n'ayisumbuye cya Kacyiru II giherereye mu Kagari ka kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo,  watangiyemo ubutumwa butandukanye burimo burimo ubwibutsa buri wese kugira uruhare ku ifunguro rigaburirwa abanyeshuri ku ishuri ndetse n'uburata impinduka mu mitsindire biturutse kuri iri funguro dore ko umubare w'abataga ishuri wagabanutse.

Dusabeyezu Alphonsine, Umuyobozi  wa GS Kacyiru II aganira na Bplus TV, yashimiye cyane Minisiteri y'Uburezi n'abafatanyabikorwa bafatanyije iyi gahunda ndetse anavuga ko iyi gahunda ije ikenewe kuko umusaruro wabwo uzakemura byinshi bizazamura urwego rw'imitsindire y'abanyeshuri.

Yagize ati" Mbere na Mbere ndashimira cyane Minisiteri y'Uburezi ndetse n'abafatanyabikorwa bafatanyije gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga kuko umusaruro wabwo urazamura iterambere ry'uburezi, abanyehsuri ndakeka ntambogamizi izongera kubaho dore ko n'ubundi ntakibazo kininbi cyari kikigaragara".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragarije itangazamakuru ko umwana wafatiye ifunguro ku ishuri yiga neza bigatuma atsinda byoroshye ndetse ko iyi gahunda ya Dusangire Lunch itaje bitewe nuko leta yaretse uruhare rwayo cyane ko isanzwe itanga 90 ku Ijana.

Agira ati" Umunyeshuri wariye yiga neza kandi bikamufasha gutsinda byoroshye. Mu byukuri ntago iyi gahunda ije kubera ko Leta yakuyeho uruhare rwayo kuko ruracyahari cyane ko itanga 90% naho umunyeshuri agatanga 10% bivuze ko umubyeyi atangira umunyeshuri wo mu mashuri abanza 950 Frw mu gihe uwiga mu ayisumbuye ari 19,500 Frw.

Umuyobozi  w'Ishami  ry'amategeko muri  Koperative Umwarimu Sacco, Yves Umuhire yatangarije abanyamakuru ko iyi gahunda ifatiye runini cyane abanyeshuri n'abayobozi b'ibigo by'amashuri kuko inkunga izajya ibagarukira binyuze kuri konti z'ibigo zafunguriwe muri Sacco.

Umuyobozi  w'Ishami  ry'amategeko muri  Koperative Umwarimu Sacco, Yves Umuhire mu kiganiro n'itangazamakuru

Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda, Chantal Muthoni Kagame, yahamije ko batanze Miliyoni 30 Frw azafasha gahunda ya "Dusangire Lunch" dore ko ari igikorwa kigamije guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda kuko Mobile Money Rwanda izajya yishyurira abanyeshuri Ibihumbi 10 buri mwaka bisanga urubyiruko yahaye akazi rurimo kwinjiriza igihugu.

Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda, Chantal Muthoni Kagame atangaza inkunga batanze

Ati" Mobile Money Rwanda ntacyo itakora ngo urubyiruko rutere imbere. Urugero; Dukorana n'urubyiruko rwinshi birumvikana ko ayo bahembwa yifashishwa mu iterambere ry'igihugu".

Akomeza ati" Mobile Money Rwanda, yemeye kujya yishyurira abanyeshuri Ibihumbi 10 buri mwaka".

Iyi Gahunda ya Dusangire Lunch izakomereza mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Muri 2014 iyi gahunda yo guhera  abanyeshuri ku ishuri  ifunguro Saa Sita, yatangiriye mu mashuri  y'uburezi bw'imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y'u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y'abanza, aho leta itanga uruhare rwa 90% umubyeyi agatanga 950 Frw bihura n'10% by'ikiguzi cy'ifunguro ry'umunyeshuri.



Philip KINUKA KAKURU wa MoMo ahamiriza itangazamakuru ko "Dusangire Lunch" izakomereza no mu tundi duce tw'igihugu

Noeline Uwera, umwarimu wigisha muri GS Kacyiru II wari wishimiye gahunda ya " Dusangire Lunch".

Gahunda ya " Dusangire Lunch" yitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima Hon. Gaspard Twagirayezu wasabye buri wese kuyishyigikira


Chantal Muthoni Kagame asangira n'abanyeshuri ifunguro rya Saa Sita


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments