• Amakuru / MU-RWANDA
Ikibazo cy’abana bata ishuri bakaba inzererezi gikomeje guhangayikisha abaturage batandukanye byu mwihariko abo mu duce dutandukanye two mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana bitewe n’ingaruka gifite ku hazaza habo no ku gihugu mu bihe biri imbere kuko bazagera mu gihe cyo gutanga umusaruro badafite ubwo bushobozi.

Bamwe muri abo bana baganiriye na BTN, bavuze ko ikibatera kuva mu ishuri cyane cyane ari inzara bigatuma bajya gukorera amafaranga ngo babone icyo barya aho bemeza ko inzara ibazongera mu miryango yabo bavuye kwiga, abandi bakavuga ko kubera inkeke bahozwaho ituruka ku makimbirane y’ababyeyi babo ndetse hakaba n'abavuga ko babiterwa n'ikigare cy'abandi bana bamaze kumenyera ubuzima bwo ku muhanda bityo bagahitamo kubatoroka bakajya kuba inzererezi.

Umwana ufite imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Ntunga mu Kagari ka Ntunga yagize ati" Navanywe mu ishuri n'inzara no kubura ibikoresho by'ishuri. Byatangiye nshukwa n'abandi bana batiga".

Umugabo utuye hafi y'isoko rya Ntunga avuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kandi ko hatagize igikorwa ngo aba bana bakurwe ku muhanda, bashobora kuzica umuntu bitewe n'ibisongo ndetse n'ibiyobyabwenge baba bafite mu ntoki ku buryo bikora agatsiko bakambura umuntu icyo afite yabyanga bakamuvunderezaho amabuye.

Ati" Mbona abayobozi barabarangaranye! Hari igihe ku munsi w'isoko babakoramo umukwabo ariko mu kanya gato bagahita barekurwa, nonese biriya bisongo na tineri baba banywa sibyo bibatera imbaraga? ".

Akomeza ati" Bikora agatsiko barangiza bakagutera ubwoba bakakubwira ko nutabahereza icyo bashaka ufite bagutera amabuye ugapfa urwa Sitefano wicishijwe amabuye".

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Ntunga bafite abana bavuye mu ishuri imburagihe baganiriye na BTN, bavuga ko impamvu ituma bakura abana mu mashuri ari ikibazo cy’ubukene n’amafaranga basabwa ku ishuri y’ibikoresho no gufata amafunguro, ibyo babona ko bibagoye bagahitamo gukura abana babo mu ishuri bakajyana guca inshuro ngo babone ikibatunga.

Cyakora ku rundi ruhande hakaba n'ababyeyi bavuga ko hari abata ishuri kubera kunanirana ahubwo atari ikibazo cyo kubura amikoro, aho hari utuye mu Mudugudu wa Karuzigura ( Aho Ryahoze) yatangarije BTN ko abandi bana bashutse umwana we akava mu ishuri akajya gusangira nabo ubuzima bwo ku muhanda dore ko bararaga mu ishyamba (Ngendombi)kugirango bategereze ubaha akazi ko gusunika amagare ajyanye imyaka yo kurya mu isoko rya Ntunga.

Agira ati" Umwana wanjye yashutswe n'abandi ahita ava mu ishuri none asigaye arara mu ishyamba".

Minisitiri w'Uburezi, Hon. Gaspard TWAGIRAYEZU, aganira n'ikinyamakuru btnrwanda.com, yavuze ko imibare y'abana bata ishuri igenda igabanuka. Ikindi ni uko Leta yakoze ibishoboka byinshi ngo amashuri aboneke, ifunguro ritangirwa ku ishuri rikabonekera igihe n'ibindi. Ikindi ni uko gufasha abana kujya mu ishuri no gukomezayo ari inshingano za buri wese nk'abanyarwanda.

Yagize ati" Imibare y'abana bataye ishuri igenda igabanuka ugereranyije na mbere kuko Leta yakoze ibishoboka byinshi kugirango umwana yijye ntambogamozi zatuma asubika Kwiga ikindi ni uko gufasha abana kujya mu ishuri no gukomezayo ari inshingano zacu nk'abanyarwanda".

Minisitiri Hon. TWAGIRAYEZU yakomeje avuga ko ku bufatanye n'inzego zitandukanye icyo kibazo kigiye gukurikiranywa ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse kandi bizatanga umusaruro mwiza.

Iyo ugeze mu isoko rya Ntunga cyane cyane ku wa Mbere no ku wa Kane, usanga abana aba ari benshi, bamwe bakubitwa, bacunaguzwa bazizwa gukorakora noneho mu gihe cya nijoro ku mabaraza y'inzu z'ubucuruzi ukababona baharyamye abandi baryamye mu bikoni by'inzu.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments