• Amakuru / MU-RWANDA
Umusore wo mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu w’Akana ka Mulinja,  yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka umunani basanzwe bafitanye isano rya bugufi ( mubyara we).

Amakuru avuga ko uwo musore witwa TUYISHIME Eric w’imyaka 20 yatangiye gukekwaho gukora iki cyaha nyuma yuko nyina w'uwo mwana amusize mu rugo agiye guhinga mu karere ka Ruhango ndetse na musaza we babanaga yagiye kwiga ariko avuye ku ishuri asanga arimo kumusambanya noneho araruca ararumira ariko ategereza ko nyina aza.

Uwatanze amakuruc, akomeza avuga ko wa mwana yahengereye nyina aje abona kubimubwira nuko nyina ashyira amakuru umukuru w'umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uriya musore yatawe muri yombi.

Ukekwaho gusambanya uyu mwana kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments