• Amakuru / MU-RWANDA
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, Nibwo abatu babiri bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo itaka giherereye mu Mudugudu wa Kabwenge,Akagari ka Nyagisozi, mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze.

Amakuru atangwa n'abaganiriye na BTN, avuga ko ubwo abaturage biganjemo abigitsina gore bazindukaga bajya mu kirombe gucukuramo itaka ryo kubakisha cyahise kiriduka kigwira babiri cyakora kubwo amahirwe ntawigeze ahaburira ubuzima kuko bahise bakurwamo bagihumeka bajyanwa kwa muganga.

Umwe Ati" Bazindutse nk'ibisanzwe bajya gushaka itaka ryo kubakisha noneho bakigeramo ikirombe gihita kibagwira cyakora ntawahaburiye buzima kuko bahise bajyanywa kwa muganga".

Abandi baturage bavuga ko abatabaye ku ikubitiro babashimira cyane kuko bakimara kumva induru yabatabarizaga abari ba gwiriwe nicyo kirombe ngo bihutiye kubatabara kubwo amahirwe babakuramo bagihumeka bihutira kubajyana kwa muganga

Aba bacukuraga bakanatwara itaka muri iki kirombe bavuga ko n'ubusanzwe byari bibujiwe kuza kuhacukura nta burenganzira gusa ngo biyibaga maze bakishoramo kubera gushakisha imibereho n'amaramuko.

Ribakure Jean Baptiste, Umuyobozi w'umudugudu wa Kabwenge aho iki kirombe giherereye, yavuze ko ubusanzwe iki kirombe cyari cyarahagaritswe, gusa ngo aba baturage bari biyibye maze baza kuhacukura itaka . hagati aho ngo hakaba hagiye gushyirwa ho ingamba zikaze zo kuharinda 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Ndayambaje Kalima Augustin, nawe yemeje ko abagwiriwe n'iki kirombe bakuwe mo bakomeretse byoroheje bahita bajyanwa kwa muganga basanga bidakabije bahita basezererwa.

Agira ati" Nibyo koko ikirombe cyabagwiriye, bahita bajyanywa kwa muganga kugirango bitabweho abaganga basanga bidakabije bahita basezererwa".

Gitifu Ndayambaje yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukora ibitemewe kuko byabakururira urupfu cyane ko bitemewe.

Si ubwambere muri aka gace ibirombe bigwira abantu kuko no mu bihe byashize na none hari abaturage bacukuraga itaka mu kindi kirombe kiri hafi y'iki ngiki maze umwe muribo umugore ahita ahasiga ubuzima.

Gaston Nirembere/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments