Nyagatare: Umujura utobora amazu arashinjwa gusambanya abagore n'abana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-19 17:49:09 Amakuru

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Rugarama ya I, mu Mudugudu wa Murambi, bahangayikishijwe n'umusore witwa Duse ukomeje kubiba no kubasambanyiriza abana.

Abaganiriye na BTN TV, bavuze ko uyu musore w'igihazi yamaze kubakura umutima bitewe n'iterabwoba akomeje kubashyiraho binyuze mu rugomo akora.

Umuturage utifuje ko amazina ye ajya ahagaraga kubwo umutekano we yagize ati" Duse yatubereye ikigeragezo kuko ntamuntu ugisinzira cyangwa ngo ahumeke bitewe n'urugomo rwe. Aza kukwiba wamuvugiriza induru akakwahuka akagukubita hafi yo kumugara".

Umukecuru yasanze mu nzu ati" Natunguwe no kubona iki gihazi ngo ni Duse kinsanga mu nzu aho narindyamye kirimo gucukura gishakisha aho kinyuza ibijurano ariko ntinya kuvuga kuko yari bumpeze umwuka. Mu kanya gato yahise yumva abantu asohoka yiruka atangira gutera amabuye ku birahure by'inzu no ku mabati".

Aba baturage kandi bavuga ko uretse ubujura bwe banahangayikishijwenuko asambanya abagore n'abana yifashishije imbaraga ze hagira usakuza akamufunga umunwa.

Bibaza impamvu iyo batanze amakuru ye ku bayobozi bamufata bakamufunga ariko agahita afungurwa igituma basaba inzego zisumbuye ku z'ibanze nazo zitangaza ko yamaze kuzibikamo ubwoba, kumufunga agakatirwa kuko byatuma bagira agahenge.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga inkuru, yagerageje kubaza ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare ntibyamukundira kuko inshuro zose yahamagaye ntawitabye telefoni ndetse n'ubutumwa yohereje ntawabusubije.

Iyo bumuvugisha yari bubaze niba iki kibazo bukizi n'igikwiye gukorwa kugirango abaturage bagire umutekano usesuye.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabitangaza mu nkuru zayo.

Ngabonziza Remy/BTN TV

Related Post