Mu gitondo cyo kuri wa uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, Nibwo mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Rubona mu Mudugudu wa Bunyago hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 20 wari ugeretsweho igare.
Bamwe mu baturage bari ahagaragaye nyakwigendera, batangarije BTN ko iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo ndetse n'abavaga gusenga bagahita babimenyesha ubuyobozi.
Bakomeje bavuga ko bakeka ko abamwishe ari bagenzi be bafatanyaga kwiba cyane ko bari basanzwe babimukekaho.
Andi makuru BTN yamenye, ni uko uyu musore witabye Imana yari asanzwe yiba, yigeze gutemwa urwasaya, Polisi imurashe iramuhusha dore ko iyi ngeso yari yaranze kuyigaranzura.
Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin yahamirije BTN aya makuru , avuga ko nabo bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano ndetse n’inzego zishinzwe iperereza.
Ati’’Twabimenye mu gitondo tubimenyesha inzego z’umutekano urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, mu gihe umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi’’.
Aka gace kiciwemo uyu musore, gasanzwe kavugwamo urugomo rukabije akenshi na kenshi ruturuka ku nzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge.
Jacques Tuyishime/BTN TV