• Amakuru / MU-RWANDA

Umuryango uyobowe n'umugabo witwa Madunduri utuye mu Mudugudu wa Karuzigura, Akagari ka Ntunga, mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, uratabaza ubuyobozi kubera umwanda n'inzu babamo yenda kubagwa hejuru.

Umukuru w'umuryango witwa Madunduri, ni umusaza uri mu kigero cy'imyaka 50, mu myaka mike ishize yari umukozi nk'abandi ushakishiriza ubuzima ahantu hatandukanye byu mwihariko mu isoko rya Ntunga, ariko magingo aya ntabona aho gupfunda imitwe bitewe nuko yamugaye.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN, ubwo yamusuraga aho atuye, Yagize ati" Mbere nabonaga icyo kurya nabaga nakuye mu mizigo nikoreraga iturutse i Kibungo ariko ubu biragoye kubera ko namaze kumugara".

Umukobwa w'uyu musaza " madunduri" nawe avuga ko ubuzima bwabo buri mu marembera kubera ko inzara ibica amanywa nijoro kuva ubwo se amugaye cyakora iyo agize icyo abona mu isoko aba yatoragurije mu isoko azanira abandi barimo se umubyara".

Agira ati" Papa kuva yamugara ntitukibona icyo kurya keretse abaturanyi cyangwa iyo nagiye kubitoraguriza mu isoko[ ibiryo]. ariko ubuzima bwacu buri mu marembera".

Mu nzu uyu muryango ubamo ntakintu kibereyemo uretse ibiryamirwa bigizwe n'udusambi twashaje cyane ndetse akaba ari natwo ntandaro yo kurwara imbaragasa zibyara amavunja, bityo bigatuma basaba ubufasha ubuyobozi cyane ko inzego zibanze zizi iki kibazo.

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel, yatangarije BTN ko iki kibazo cyari cyahawe abagikurikirana ariko n'ubundi ubuyobozi bugiye kugikurikirana bukagiha umurongo agahabwa ubufasha binyuze muri VUP nubwo yamugaye.

Ati" Ikibazo cye hari abo nohereje kugikurikirana gusa ariko n'ubundi tugiye kugikurikirana ahabwe ubufasha binyuze no muri gahunda za VUP ku buryo vuba aha kizaba cyahawe umurongo".

Amashusho agaragaza ubuzima n'imibereho by'uyu muryango ubabaje

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabitangaza mu nkuru ziri imbere.

Gatera Alphonce/BTN TV i Rwamagana
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments