Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu saa tanu n’iminota ine kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu, yakiranywa urugwiro bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumutora.
Saa tanu n’iminota 16 nibwo yari arangije gusuhuza abaturage benshi bamweretse ko bamwishimiye, maze hakurikiraho indirimbo y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Abaturage bavuye mu Turere twa Rutsiro, Nyabihu, na Rubavu ni bo baje gushyigikira Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, icyo bashyize imbere akaba ari ukumushimira ibyo yabagejejeho.
Bamwe mu bari baje kumushyigikira, bavuga ko barangije kumutora, igisigaye bategereje ngo ni itariki, bagashyira ikimenyetso ku mukandida bahisemo bashingiye ku byiza yabagejejeho bikabahindurira ubuzima n'imibereho.
Uwitwa Egide Mushimiye yavuye mu Murenge wa Mukura aho avuga ko yahagurutse saa sita z’ijoro.
Agira ati "Iwacu ni ho hari abacengezi baratubujije umutekano ariko yarabatsinze ubu turatekanye. Navuye iwacu saa sita z’ijoro ngenda amasaha abiri kugira ngo ngere aho mfatira imodoka kandi nta kibazo nagize. Nubwo ntari bumukoreho ariko ndamubona numve nishimye kuko yatugejeje kuri byinshi."
Yongeyeho ati "Mukura ryari ishyamba ritagize icyo ritumariye, ariko yabaye pariki ubu tubona inyungu ziyivuyemo. Barimo kutwubakira hoteli, mu gihe twari tuzizi ku Gisenyi no ku Kibuye."
"Yaduhaye umuhanda wa kaburimbo uhuza Gisenyi na Kibuye, ubu imyaka yacu igera ku isoko, mu gihe mu myaka yashize twahingaga umusaruro tukawumara tuwirira, n’uwo dushoboye kugeza ku isoko tugahendwa."
Like This Post?
Related Posts