Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana batangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bamaranye amezi asaga atatu cyatumye bavoma amazi y’ibishanga.
Ibyo ngo byabagizeho ingaruka kuko bamwe mu baturage batangiye kugira umwanda ndetse abandi bararwara kubera kunywa amazi mabi yo mu bishanga cyangwa yo mu bigega bifata amazi y’imvura.
Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Gishari na Munyiginya, baganiriye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, bavuze ko ibura ry'amazi ryashegeshe imibereho y'ingeri zitandukanye.
Ikiganiro cyahereye ku baturage bari muri santeri yo kwa Karangara mu Mirenge wa Gishari , barimo abasunikaga amagare bava kuvoma amazi ku ivomero riri mu kabande k'ahitwa mu Karambo.
Uwasunikaga igari ririho amazi yagize ati" Uretse ku ivomero ryo mu Karambo ntahandi wabona amazi. Imigongo yacu yararwaye kubera aka gasozi tuzamukaho".
Undi muturage ati" Abana bacu ntibakigira ku gihe ku ishuri kubera kuzindukira ku mariba kandi nabwo bagatindayo kubera inkomati".
Kuri iki Kibazo cy'amazi amaze iminsi abuze, Umunyamakuru yagerageje kukigezaho ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana, maze Umuyobozi w'aka Karere, Mbonyumuvunyi Radjabu, ku rubuga rwa Whatsap amusubiza ko iki kibazo kizwi kandi kiri hafi gukemuka.
Ati" Ikibazo cy'amazi turakizi kandi cyatangiye gushakirwa igisubizo ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse.
Meya Mbonyumuvunyi akomeza ati" MKM yatumenyesheje ko habaye pane itiyo y'amazi iraturika mu kagari ka Bicumbi na pompe iyazamura hashize ibyumweru bibiri kandi MKM (Company icunga uwo muyoboro) irimo kubisana. Baduhaye icyizere ko bikemuka vuba!
Umunyamakuru yazindukiye kuri amwe mu mariba aba baturage basigaye bavomaho arimo iriherereye ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Munyiginya, asanga abana b'abanyeshuri bahazindukiye ariko kubona amazi ari ikibazo kubera inkomati, bikaba ngombwa ko amasaha yo kwiga agera bakiri gushaka amazi.
Ibigega bikusanyirizwamo amazi ndetse n'amavomero rusange byarumye, bimwe mu bikoresho rusange byatangiye kuzana umugesi.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuri ziri imbere.