Abaturage batuye mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, bababajwe cyane n'urupfu rw'umusore w'imyaka 22 wapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaguye, umusenyi yari ipakiye umenekaho ahita yitaba Imana.
Ni amakuru yahamijwe na Mukantaganzwa Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira watangarije Kigali Today ko iyo mudoka yaguye mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo, umucanga yari yikoreye umeneka ku muntu ahita apfa.
Ati “Hari mu ma saa yine n’igice, ikamyo yari utwaye umucanga mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo iragwa, umucanga yari itwaye uridukira ku musore wari wicaye aho ku muhanda ahita apfa”.
Yavuze ko ataramenya neza icyaba cyateye iyo mpanuka, gusa umushoferi wari utwaye iyo kamyo ngo yakomeretse ajya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Nyanza.
Like This Post?
Related Posts