• Amakuru / MU-RWANDA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 26 kamena 2924, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Mutabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, bakurikiranyweho kwakira indonke. 

Ni ubutumwa RIB, yanyujije ku rubuga rwayo rwa X bugira buti: "Twafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Mutabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere".

RIB yakomeje igira iti: "Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura-Nyange".

RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira

Abafashwe bafungiye kuri  Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments