Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Nibwo Nzarora Deogratias wari umukuru w'umugudu wa Ngoma, Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, yishwe n'umusore w'umunyarugomo amukubise ubuhiri mu mutwe.
Uwamahoro James, umwana wa nyakwigendera, aganira na BTN, yavuze ko kugirango se apfe byatewe nuko yari ahuruye nyuma yo gutabazwa ko aho ayobora hari urugomo rwakozwe n'insoresore zarwanaga noneho ahita ava mu gishanga yari arimo yerekeza ahavugwaga umutekano muke.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko ise akigera ahari imirwano, uwo musore yahise yiyamira avuga ko uwo yashakaga amubonye.
Yagize ati " Papa wanjye bamutabaje yari ari mugishanga noneho atabaye ahita acakirana n'uwo musore dufata nk'igihazi ahita avuga ko uwo yashakaga yigemuye".
BTN yakomeje ibwirwa ko uwo musore yiyatse abari bamufite ahita yadukira nyakwigendera atangira kumukubita ari nako undi yirwanaho gusa kubwo amahirwe make araneshwa kuko yakubitishwaga ibintu byinshi birimo uduhiri.
Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kumenya byinshi kuri yo, aribwo yahamagaye, Yvette Aline Nitere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa, w'Umurenge wa Karama, ntiyamwitaba ndetse ntiyasubiza butumwa yohererejwe kuri Telefone.
Abaturage bakomeza kwibaza impamvu uyu musore wahise aburirwa irengero adafatwa ngo afungwe kuko urugomo akora rukabije cyane ko atari ubwambere afungwa agahita arekurwa.
Like This Post?
Related Posts