Hari abahinzi bibumbiye muri Koperative yitwa KOABIGA, barataka igihombo gituruka ku byonnyi byangije imyaka yabo ihinze mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Bamwe muri aba bahinzi baganiriye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, bavuze ko imyaka yabo yabo bahinga irimo imboga zitandukanye nk'inyanya n'imiteje, yatangiye kurwara indwara zituruka mu byonnyi mu myaka itatu ishize.
Uwamahoro Beatrice umaze imyaka isaga 10 ahinga muri iki gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza, yavuze ko bwa mbere iyi ndwara yatangiye izanwa n'udukoko, aho twatangiye kujya turya amababi ndetse n'imizi, bigatuma igihingwa kibora.
Yagize ati " Twagiye kubona, tubona ibihingwa byacu byadukiriwe n'ibyonnyi bikomoka ki dukoko nka muhuha. Udukoko twatangiye kwinjirira mu butaka no kurya amababi noneho ugasanga biboze".
Yakomeje avuga ko ubwo utu dukoko twadukaga, bagerageje kugeza ikibazo cyabo ku nzego zibashinzwe nka RAB, mu rwego rwo kurebera hamwe umuti w'iki kibazo gusa baje gusezeranwa ko bagiye gufashwa ariko amaso agakomeza guhera mu kirere ndetse ko bigoye kuba bagaruza amafaranga batse mu bigo by'imari mu buryo bw'inguzanyo.
Ndagiwenimana Damien, nawe ni umuhinzi ugaruka kuri ibi byonnyi bishobora kubashyira habi dore ko kubona imiti yakumira ibibyonnyi bigoye.
Agira ati " Ikibazo gikomeye nk'abahinzi bakorera aha ni uko ntamiti twapfa kubona kuko ituruka mu bihugu birimo Kenya kandi kuyinjiza mu gihugu ugasanga bifatwa nk'icyaha".
Gakuba Didier, Perezida w'iyi Koperative "KOABIGA" ahabarizwa aba banyamuryango, nawe ntajya kure y'ibi byonnyi nkuko yabitangarije BPLUS TV ndetse anavuga ko hakwiye ubushakashatsi kuri iyi ndwara cyane cyane hifashishijwe za kaminuza.
Ati" Mu byukuri hano dufite icyo kibazo cy'ibyonnyi kandi cyadukururiye ibuhombo. Inzego zibishinzwe zikwiye gukora ubushakashatsi kuri izi ndwara cyane cyane kuri utu dukoko, nka kaminuza zikamanuka hano".
Dr Hategekimana Athanase, ushinzwe kurwanya indwara z’ibyonnyi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, ku murongo wa telefoni, yatangarije Bplus TV ko iki kibazo cy'ibyonyi kivugwa n'aba bahinzi kitari kizwi ariko ko kigiye gusuzumwa, hakabaho urugendo rubasura kugirango hashakwe umuti w'Ikibazo.
Ati " Iki kibazo ntacyo tuzi ariko tugiye kugikurikirana bitarenze iminsi ibiri. Muduhaye nimero zabo byadufasha".
Dr Hategekimana kandi yaboneyeho gusaba aba bahinzi gukomeza gushyira mu bikorwa inama bahabwa.
Igihe ikibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.
Like This Post?
Related Posts