Akomeza avuga ko akiwumwaka yahise yiruka yiyamira avuga ko agiye guhita atema se akamwica bitewe nuko yamwimye umugabane kugeza ubwo amushyikiriye agatangira gutemagura ku mutwe gusa kubwo amahirwe bakawumwaka ataramuvutsa ubuzima.
Ikifuzo cy'aba baturage ni uko Tumwizere Gilbert yafungwa akaryozwa urugomo n'ubugome yakoreye ise.
Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, yandikiye ubutumwa bugufi umunyamakuru wa BTN ko, urugomo rw'uyu musore rutigeze rwirengagizwa kuko nyuma yuko abaturage batabaje inzego z'umutekano zirimo Poolisi ubwo yatemaga se, yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Se ahita ajya kuvuzwa kwa muganga.
Agira ati" Ku bijyanye n'uriya musore watemye umubyeyi ugutwi amuziza ko atamuhaye umugabane( Umunani), ntabwo byahishiriwe kuko batabaje inzego z'umutekano zirimo Poolisi ubwo yatemaga se, yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Se yahise ajya kuvuzwa kwa muganga".
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru: