Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard yabwiye itangazamakuru ko aba banyeshuri bafitiwe ikizere cyo gutsinda neza bitandukanye na mbere mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.
Ntawashidikanya ko batazatsinda cyane ugereranyije na mbere mu gihe cya Covid-19".
Minisitiri Dr Twagirayezu kandi yasabye ababyeyi n'abanyeshuri gukomeza kwita ku nshingano zabo ndetse anatangaza ko abafite ubumuga bafashijwe ku buryo ntambogamizi bahura nazo igihe bari gukora ibizamini.
Akomeza ati" Ababyeyi bagomba gukomeza kuba hafi y'abana, bakabaha umwanya wo kuruhuka neza, bakirinda kubakoresha imirimo mu gitondo kugirango badakererwa naho abafite ubumuga barazirikanwe bahawe ubufasha ndetse kandi tuzakomeza kubakurikirana ku bufasha bakeneye cyane ko ibyo byose byasuzumwe mbere".
Abanyeshuri bose batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.
Ibi bizamini birakorerwa kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302 naho abanyeshuri bari gukora ibizamini bafite ubumuga bangana na 1203.
Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bisoza amashuri abanza, witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Bernard Bayasese, Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva na Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi muri NESA ukuriye ishami rishinzwe ibizamini.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese (ibumoso), Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard(hagati) n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva(iburyo)
Umupfasoni Twagirimana Rosette, Umwarimu wigisha mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza muri APAPEC IREBERO