• Amakuru / MU-RWANDA
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abagabo bane bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bakurikiranyweho kwicira mugenzi wabo mu muhuro w’Ubukwe, witwa Niyigaba Jaques w’Imyaka 24 y’amavuko.

Bamwe mu baturage babonye uko yishwe bavuga ko uyu Niyigaba Jacques yajyanye mu muhuro na bagenzi be bane w’Umuturanyi wari ufite ubukwe bw’umwana we.

Abo baturage bavuga ko basohotse muri uwo muhuro barwana, batangira kumukubita umwe muri bo amukandagira mu nda kugeza apfuye.

Umwe muri aba yagize ati “Nabonye uwitwa Majyambere ariwe umusigarana abandi bahise bahunga.”

Ni amakuru yemezwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Muhire Floribert, aho yavuze ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayazi, gusa akavuga ko abakekwaho iki cyaha batamwiciye mu muhuro ahubwo urwo uru rugomo rwabereye hanze bawuvuyemo.

Ati “Uwo muntu yapfuye koko, birakekwa ko ari urugomo yakorewe na bagenzi be bari kumwe bavuye mu muhuro.”

Muhire akomeza avuga ko abashinjwa iki cyaha bafashwe bakaba bajyanywe kuri Stasiyo ya RIB mu Murenge wa Byimana kugira ngo hakorwe iperereza nkuko Rwandatribune ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umurambo wa Niyigaba Jacques wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi kugirango ukorerwe isuzumwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments