Abatuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali, Akagari ka Nyaburiba, bavuga ko bahangayikishijwe cyane no kuba aho batuye hatakigera amazi.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko hashize igihe kinini amavomero yabo atageramo amazi.
Habiyaremye Sipiriye, utuye mu Mudugudu wa Nkusi, hafi y'isoko rya Rubingo, yatangarije Bplus TV ko iki kibazo cyatewe n'ahantu bubakaga amazu noneho abayubakaga bakomeretsa imiyoboro yayo iraacika.
Yagize ati" Tumaze igihe kinini tudafite amazi kandi biturutse ku bubakaga amazu barangiza bagaca imiyoboro yayo".
Habiyaremye akomeza avuga ko kutagira amazi biri gukoma mu nkokora ibikorwa byabo ndetse bikanasubiza imibereho yabo inyuma ndetse n'iya matungo boroye, igituma asaba ko iki kibazo cyakemurwa vuba.
Nyuma yuko amazi atangiye kubura, byaje gutuma ubwiherero bukoreshwa n'abarema isoko rya Rubingo, bufungwa bigira ingaruka mbi kubarituriye dore ko bamwe babuze aho biherera bagatangira gushoka ishyamba.
Emma Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumaho mu Mujyi wa kigali, ku murongo wa telefoni, yatangarije kandi ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo gikemurwe vuba.
Agira ati" Ikibazo cy'amazi yabuze kirazwi kandi ubuyobozi bwatangiye kugishakira igisubizo. Abaturage bahumure birakemuka vuba".
Umurenge wa Jali, Ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo, ukaba ufite utugari aritwo Nyaburiba, Agateko, Nyamitanga, Nkusi, Buhiza ndetse n'aka Muko.
Like This Post?
Related Posts