Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Ryamunga, Akagari ka Misave, mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, baratabariza umwana utorohewe n'ubumuga bukomatanyije amaranye imyaka 7.
Manirakiza Patricia, ni umubyeyi ubyara uyu mwana w'umuhungu, mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko hashize imyaka irindwi uyu mwana afashwe n'ubumuga bw'ingingo bukomatanyije, ngo mbere yabanje gufatwa agagara noneho bamujyanye kumuvuza bababwira ko yamaze kugira ubumuga.
Yagize ati" Hashize imyaka Irindwi umwana wacu ahuye n'ikibazo cy'ubumuga bukomatanyije. Bujya gukara cyane yari yabanje gufatwa agagara".
Akomeza " Uko iminsi yagiye iza, ubumuga bwe bwarushijeho gukara ku buryo bagiye basabwa kenshi kumujyana ku bindi bitaro nabwo bikaba iby'ubusa dore ko bamujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri, ibya Nemba nabwo bikananirana ariko bakaza kubabwira ko baramutse bamujyanye ku Bitaro bya Ruli, bamubaga agakira".
Abagize uyu muryango bakomeza bavuga ko mu gihe gisaga imyaka Irindwi,bagerageje gukora ibishoboka byose bibafashishije imwe mu mitungo bari bafite kugeza ubwo basigaye iheruheru bityo bakaba basaba abagiraneza kugira icyo bakora kugirango umwana wabo avurwe akire neza".
Bamwe mu baturanyi b'uyu muryango, bashimangiye ko uyu muryango ntabushobozi ufite bwo kuvuza umwana ndetse kandi nabo ntabwo bafite bityo bagasaba abagiraneza n'inzego z'ubuyobozi guhagurukira iki kibazo bitewe nuko ejo n'ejo bundi uyu mwana mu gihe yakira yazafasha byinshi igihugu n'abagituye.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Twizeyimana Clement, yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranywa binyuze muri gahunda za leta zitandukanye ariko aboneraho kugira inama uyu muryango yo kugana akagari kugirango umurenge ku bufatanye n'Akarere babone uko bamufasha.
Ati" Umuturage wese ukeneye ubufasha arabuhwa binyuze muri gahunda za leta zitandukanye. Uyu muturage rero anyuze ku Kagari byakoroha noneho ikitunaniye nk'umurenge tukitabaza Akarerere".
Uramutse wifuza guha ubufasha uyu muryango wawubona binyuze kuri nimero ya telefoni igendanwa ya 0782757507.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.
Amashusho afitanmye isano n'iyi nkuru:
Gaston NIREMBERE/BTN TV i Musanze
Like This Post?
Related Posts