Umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 75 witwa Mukamuganga Saveline, wo mu Mudugudu wa Kiha, Akagari ka Rwantonde, mu Murenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, aratabarizwa n'abaturage nyuma yuko inzu yabagamo imuguye hejuru.
Mukamuganga, ubwo yagiranaga ikiganiro na BTN, yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga bitewe nuko ntabushobozi afite bwo kumutunga ndetse no kubona aho kurambika umusatsi.
Yakomeje avuga ko ubuzima bwatangiye kuba bubi cyane nyuma yuko umugabo bashakanye yitabye Imana ndetse n'abana yabyaye akaba yarababuriye irengero nyuma yuko berekeje mu gihugu cya Tanzania.
Yagize ati " Ubuzima ntibunyoroheye, Kubona ibyo kurya biragoye ndetse n'aho kuba. Byose byatangiye nyuma yuko umugabo wanjye yitabye Imana ndetse n'abana bagahera muri Tanzania".
Bamwe mu baturage baturanye na Mukamuganga, batangarije BTN ko ubuzima bw'uyu mukecuru butorohewe maze baboneraho gusaba ubufasha buturuka mu bagiraneza byu mwihariko ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatore, Adlete Hakizamungu, ku murongo wa telefoni, yatangaje BTN ko iki kibazo ubuyobozi butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.
Agira ati " Mu byukuri murakoze kubwo ubu buvugizi, ntabyo twari tuzi ariko turizeza ko kigiye gukurikiranwa ku buryo vuba aha kizaba cyabonewe igisubizo".
Umunyamakuru yake kwerekeza mu nzu iherutse kugwira uyu mukecuru uri mu ruzerero yabagamo maze asanga mo imbere harimo ibikoresho mbarwa birimo udusambi ducikaguritse yaryamagamo ndetse n'amasahani make gusa kuko ntakindi cyaharangwaga gifite agaciro.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho.
Gatera Alphonce/BTN TV i Kirehe.
Like This Post?
Related Posts